Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Rosa Kabuye Yemerewe kugaruka ku mirimo ye

Posted: 31 Mar 2009 08:06 AM PDT

Rosa Kabuye Yemerewe kugaruka ku mirimo ye

Umucamanza ukurikirana iby'urubanza rwa Rosa Kabuye uregwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Habyarimana yemeye ko Rosa Kabuye ashobora gusubira i Kigali agakomeza imirimo ye muri Presidence aho ari Umukuru wa Protocole wa Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu Paul Kagame.
Ubucamanza bwasanze n'ubwo aregwa kugeza ubu nta cyaha kiramufata bityo akaba afatwa nk'umwere "presomption d'innocence"

Avocat wa Madame Rose Kabuye yavuze ko Rosa Kabuye ashobora gukomeza imirimo yari ashinzwe harimo no gusohokana n'umukuru w'igihugu muri za missions za Leta y'u Rwanda hanze. Bernard Menguin uhagarariye Rose Kabuye avuga ko ibyo nta cyo bitwaye n'ubwo Rosa Kabuye ari mu nsi y'ijisho ry'Ubucamanza

Rose Kabuye yafatiwe mu budage mu minsi ishize kubera za mandat d'arret zari zaratanzwe n'Umucamanza w'Umufaransa Jen-Louis Bruguiere zasabaga ifatwa ry'abamwe mu bategetsi bakuru b'u Rwanda bakekwaho kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry'Indege ya Habyarimana Juvenal wayoboroga u Rwanda, bamwe bakeka ko yabaye intantandaro y'ubwicanyi bukomeye bwabereye mu Rwanda muri 1994. Twakwibutsa ifatwa rya Rosa Kabuye ryateye imvururu hagati ya Leta y'U Rwanda n'iy'Ubufaransa ndetse n'imyigaragambyo ikomeye isaba ifungurwa ry'uwo mudamu abanyarwanda babonaho ahubwo ko yabaye intwari mu ibohozwa ry'igihugu. Ibyo byose byatumye ahabwa uburenganzira bwo kujya yitaba urubanza umunsi ugeze ikindi gihe akaba ari mu gihugu cye.

Source-Agencies

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...