Amakuru y'u Rwanda |
BBC Gahuzamiryango ntiyumvikana kuri FM mu Rwanda Posted: 27 Apr 2009 05:22 PM PDT Louise Mushikiwabo-Ni Icyaha Gupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi Minisitiri w'Itangazamakuru mu Rwanda Louise Mushikiwabo Minisitiri Louise Mushikiwabo yihanangirije inzego zose z'itangazamakuru gupfobya Genocide yakorewe abatutsi muri 94. Ibyo yabivugaga asobanura impamvu BBC Gahuzamiryango yabaye ihagaritswe by'agateganyo gutangaza mu Rwanda kubera amakosa yayo. Yavuze ko iterambere mu Rwanda rikeshwa ubumwe abanyarwanda biyemeje kugira muri iyi myaka 15 ishize ngo barenge ibyabaye muri 94 Yavuze ko BBC itagomba guha ijambo abantu bahakana Genocide kandi ko icyemezo cyo guhagarika umurongo wa BBC ari icy'agateganyo byose bizaterwa n'ubushake bwa BBC bwo guhindura imikorere yayo kubirebana n'u Rwanda kuko ngo u Rwanda ntirushaka ibiganiro birwanya imigambi ya Leta y'Ubwiyunge bw'abanyarwanda Guvernoma yahagaritse umurongo wa BBC Gahuzamiryango biturutse ku kiganiro yahitishije harimo n'abahakana Genocide y'Abatutsi yo muri 94 | ||||||||||||||||||
Uganda-Nakivale-Nyakivara-Impunzi z'Abanyarwanda Zirasabwa Gutahuka Posted: 27 Apr 2009 05:03 PM PDT Inkuru zituruka muri Uganda ziramenyesha ko u Rwanda rwasabye ko impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu zigomba gutahuka kuko nta mpamvu zigifite zo kuhaba, ibyo ngo bikaba byarakozwe mu rugendo umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Generali Major Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu kuwa 22/04/2009. Iryo tahuka ngo rigomba gukorwa n'ubishatse kandi rikaba rizatangira mu byumweru bibiri biza. UNHCR ikaba ivuga ko uzahasigara nta mfashanyo zimuteganirijwe azirwanaho ku giti cye kandi ko statut y'ubuhunzi batayemerewe. Twakwibutsa ko zimwe muri izo mpunzi zahungiye muri Uganda ari izaturutse muri Tanzaniya na Zaire-DR CONGO muri za 96 ubwo habaga itahuka ku bwinshi kw'impunzi z'abanyarwanda ziturutse muri ibyo bihugu. Inkomoko y'Inkuru RFI on 28/04/2009 | ||||||||||||||||||
Ibicurane by'Ingurube Byateye Isi Posted: 27 Apr 2009 04:42 PM PDT
| ||||||||||||||||||
Posted: 27 Apr 2009 04:37 PM PDT Mu matora aherutse kuba muri Afrika y'Epfo muri iki cyumweru gishize, ishyaka ANC ryarwaniye ivanwaho rya Apartheid muri Afrika y'Epfo ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere n'amajwi hafi 66ku ijana bikaba biteganywa umukuru waryo Jacob Zuma ariwe uzaba perezida wa Afurika yepfo. Abakurikirana ibya politiki muri Afurika Y'Epfo bagahamya ko itorwa rye ari nk'igihembo abaturage ba Afurika Yepfo bamugeneye kubera ubwitange yagize mu kubohoza icyo gihugu. Mu by'ukuri imyitwarire ye muri iyi myaka isshize ntiyabaye nta makemwa kubera ibibazo bya ruswa byamuvuzweho, gufata abagore ku ngufu, kutamenya SIDA icyo ari cyo no kuba ari umuntu wiyigishije bamwe badakekaho ubushobozi buhagije ku kuyobora igihugu nka Afurika Yepfo ariko byose muri politiki birashoboka ni nko muri Football. | ||||||||||||||||||
Rwanda-Urukingo Rushya ku Bana Posted: 27 Apr 2009 04:26 PM PDT Mu Rwanda bagiye gutangiza urukingo rushya ku bana
U Rwanda rugiye gutangiza umugambi wo gukingira abana indwara y'umusonga ndetse n'izindi zifata imyanya y'ubuhumekero. U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri ku mugabane w'Africa gitangije urukingo nk'uru nyuma y'Afarica y'Epfo. Imibare itangwa na minisetri y'ubuzima igaragaza ko 25% by'abana bapfa buri mwaka bazira indwara y'umusonga.
Amakuru atangwa na ministeri y'ubuzima y'U Rwanda avuga ko uyu mugambi wo gukingira abana uzatangizwa uhereye mu karere k'U Bugesera gahana urubibi n'igihugu cy'U Burundi.
Biteganijwe ko buri mwaka uyu mugambi uzajya ukingira abana bagera ku bihumbi 295 . |
You are subscribed to email updates from Amakuru y'u Rwanda To stop receiving these emails, you may unsubscribe now. | Email delivery powered by Google |
Inbox too full? Subscribe to the feed version of Amakuru y'u Rwanda in a feed reader. | |
If you prefer to unsubscribe via postal mail, write to: Amakuru y'u Rwanda, c/o Google, 20 W Kinzie, Chicago IL USA 60610 |
No comments:
Post a Comment