Michael Jackson Yitabye Imana


Michael Jacksonmana

Umuririmbyi w'ikirangirire Michael Jackson yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 25-06-2009 azize umutima ubwo yari ari mu rugo iwe i Los Angeles. Abahanzi benshi bo ku isi ndetse n'abandi bantu basanzwe bababajwe n'urupfu rw'uwo muhanzi utagereranywa, abenshi bakavuga ko bitoroshye ko haboneka umuntu wamusimbura mu rwego rw'ubuhanzi nk'ubwo yakoze yari ikirangirire cyane ku buryo ariwe muhanzi wahawe ibihembo byinshi kandi ijwi rye na Album ye Thriller bikaba bivugwa muri Guiness Book of Records. Hari abavuga ko mu bantu b'ibirangirire ku isi ari uwa kabiri nyuma ya Yezu!! Album ye Thriller yasohoye muri 1982 ni yo Album yagurishijwe cyane mu mateka y'umuziki kuko hagurishijwe copy zayo miliyoni 65. Michael Jackson yatsindiye ibihembo 13 bya Grammy Award

Michael Jackson mu Mibare

-yagurishije album miliyoni 750
-umwuga we wamwungukiye miliyoni 700
-yaburanye iminsi 66
yagaragaye bwa mbere kuri TV afite imyaka 11
-afite abana 3-Michael Joseph Jackson Jr, Paris Michael Katherine Jackson and Prince Michael Jackson II.
-abavandimwe 8
-ibihembo 13 bya Grammy Award


Michael Jackson asize se na nyina ndetse n'abandi bavandimwe.

Menya byose kuri Michael Jackson

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...