Itegeko Rishya Rigenga Abanyamakuru mu Rwanda

Itegeko Rishya Rigenga Abanyamakuru mu Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Itegeko Rishya Rigenga Abanyamakuru mu Rwanda

Posted: 17 Aug 2009 03:38 AM PDT

Muri rusange nta byahindutse byinshi mu itegeko rishya cyakora igihe gihabwa abanyamakuru ngo babe bashoboye kwiga itangazamakuru cyongerewe

Iri tegeko ryari ryakuruye impaka ndende cyane cyane mu ngingo zijyanye no kumenya uwemerewe kuba umunyamakuru, ibihano bihabwa amakosa yo muri uyu mwuga ndetse n'ibyo abanyamakuru bagomba kwitwararika.

Nk'uko bigaragara mu itegeko rishya umunyamamakuru agomba kuba yarize nibura icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami iryo ari ryo ryose ariko akongeraho kwihugura mu itangazamakuru.

Itegeko rya mbere ryo ryavugaga ko kugira ngo ukore uyu mwuga ugomba kuba ari wo wigiye, waba warize ikindi ugasabwa kongeraho kwiga itangazamakuru mu rwego rwa kaminuza.

Ushinga igitangazamakuru na we ntategetswe kuba yarize itangazamakuru cyakora agomba kuba afite abakozi bize uyu mwuga.


Uwushinga igitangazamakuru ntagomba kuba yarize itangazamakuru

Mbere y'uko rihinduka uwifuza gushinga igitangazamakuru yasabwaga kuba byanze bikunze yarakurikiye iri shami mu rwego rwa kaminuza.

Itegeko rishya rihatira abategetsi kwemera gutanga amakuru bitaba bigafatwa nk'icyaha gihanwa.

Gusa nanone hari ingingo zagumyemo zinubiwe n'abanyamakuru nko kubahatira kugaragaza isoko y'inkuru batangaje ndetse no kwirinda kuvuga ibijyanye n'ubuzima bwite bw'umuntu n'ubwo yaba umutegetsi.

Mu itegeko rishya nta gifungo ku makosa yo mu itangazamakuru nk'uko byakomeje gusabwa ariko nanone iri tegeko rigena gufungwa rikaba riri mu mushinga w'igitebo cy'amategeko asanzwe ahana

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...