Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

GENERAL MUDACUMURA MURI PROVINCE ORIENTALE

Posted: 18 Feb 2009 05:18 AM CST

Umuvugizi wa Umoja Wetu, ingabo zishyize hamwe z'u Rwanda na Kongo mu kurwanya FDLR aravuga ko Gen. Major MUDACUMURA, umuyobozi mukuru wa gisirikare wa FDLR ubu ngo arimo guhunga yerekeza muri Province Orientale ahagana muri Pariki ya Maiko. Hamuli avuga ko operations zo kurwanya FDLR zikomeje kugenda neza kandi ko intambara izarangira vuba. Ku byerekeranye nuko ingabo z'u Rwanda zigomba kuba zarangije ibikorwa byo kurwanya FDLR mu mpera z'uku kwezi kwa kabiri 2009, Hamuli avuga ko aribyo ingabo z'u Rwanda zizava muri Kongo ariko ko intambara yo kurwanya FDLR izakomeza gukorwa n'ingabo za Kongo kugeza FDLR  itsinzwe. Kugeza ubu hamaze gufatwa abasirikare bakuru babiri ba FDLR  aribo Anaclet Hitimana na Lt. Col Michel Habimana alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR. Abandi barwanyi ba FDLR benshi barafashwe abandi bemera kwishyikiriza Ingabo z'u Rwanda, hafashwe kandi n'intwaro nyinshi. Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda  Maj. Jill RUTAREMARA avuga ko Edmond Ngarambe ubu uri mu maboko y'ingabo z'u Rwanda akomeje kubaha amakuru nyayo ingabo zikeneye kugira ngo zitsinde FDLR.

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...