Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

BBC Gahuzamiryango ntiyumvikana kuri FM mu Rwanda

Posted: 27 Apr 2009 05:22 PM PDT



Louise Mushikiwabo-Ni Icyaha Gupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi



Minisitiri w'Itangazamakuru mu Rwanda Louise Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo yihanangirije inzego zose z'itangazamakuru gupfobya Genocide yakorewe abatutsi muri 94. Ibyo yabivugaga asobanura impamvu BBC Gahuzamiryango yabaye ihagaritswe by'agateganyo gutangaza mu Rwanda kubera amakosa yayo. Yavuze ko iterambere mu Rwanda rikeshwa ubumwe abanyarwanda biyemeje kugira muri iyi myaka 15 ishize ngo barenge ibyabaye muri 94

Yavuze ko BBC itagomba guha ijambo abantu bahakana Genocide kandi ko icyemezo cyo guhagarika umurongo wa BBC ari icy'agateganyo byose bizaterwa n'ubushake bwa BBC bwo guhindura imikorere yayo kubirebana n'u Rwanda kuko ngo u Rwanda ntirushaka ibiganiro birwanya imigambi ya Leta y'Ubwiyunge bw'abanyarwanda

Guvernoma yahagaritse umurongo wa BBC Gahuzamiryango biturutse ku kiganiro yahitishije harimo n'abahakana Genocide y'Abatutsi yo muri 94

Uganda-Nakivale-Nyakivara-Impunzi z'Abanyarwanda Zirasabwa Gutahuka

Posted: 27 Apr 2009 05:03 PM PDT

Inkuru zituruka muri Uganda ziramenyesha ko u Rwanda rwasabye ko impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu zigomba gutahuka kuko nta mpamvu zigifite zo kuhaba, ibyo ngo bikaba byarakozwe mu rugendo umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Generali Major Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu kuwa 22/04/2009. Iryo tahuka ngo rigomba gukorwa n'ubishatse kandi rikaba rizatangira mu byumweru bibiri biza. UNHCR ikaba ivuga ko uzahasigara nta mfashanyo zimuteganirijwe azirwanaho ku giti cye kandi ko statut y'ubuhunzi batayemerewe.

Twakwibutsa ko zimwe muri izo mpunzi zahungiye muri Uganda ari izaturutse muri Tanzaniya na Zaire-DR CONGO muri za 96 ubwo habaga itahuka ku bwinshi kw'impunzi z'abanyarwanda ziturutse muri ibyo bihugu.

Inkomoko y'Inkuru RFI on 28/04/2009

Ibicurane by'Ingurube Byateye Isi

Posted: 27 Apr 2009 04:42 PM PDT

Government takes steps against Swine Flu

Prof. Michael Kramer (C) Director General Trac Plus, Director General Rwanda Health Communication Centre Gamaliel Binamungu (L) and Dr Mamadou Malif Balde from WHO-Rwanda at the press conference yesterday. (Photo GBarya).

BY IRENE V. NAMBI

The government has issued an alert over the recent international outbreak of Swine Influenza or Swine flu- a highly contagious acute respiratory disease of pigs that infects people.

The Director General of Trac Plus, Prof. Michael Kramer, yesterday announced that, government is well equipped and set to identify any cases of the influenza and will act immediately to prevent transmission levels in case of an internal outbreak.

Apparently, confirmed and suspected cases have been reported in countries like the United States of America, Canada and Mexico and Europe.
"There is no reason for panic because, in 2008, Rwanda established a sentinel-surveillance system – a monitoring or reporting method for Avian Influenza which diagnoses such diseases and a National Reference Laboratory in four main hospitals around the country," Kramer said.
"So far we have alerted the sites about the current situation of the outbreak in order to intensify surveillance. Teams in district hospitals have also been trained on how to assess patients, take specimen and respond accordingly in case of an emergency." While addressing a press conference, Kramer also noted that some of the symptoms of this influenza include fever, fatigue, and diarrhoea.
Symptoms also include vomiting and sneezing, which he said that the public should endeavour to cover their mouths when coughing or sneezing as a preventive measure.
"This is a public health emergency and all countries are concerned about this disease. It is of concern because the influenza virus changes each year and there is a possibility of a shift. A new virus which the population is not aware of can cause an endemic so we must be alert," Kramer underscored.
Severe pneumonia cases will also be assessed to determine whether or not they are related to this international outburst.
According to a statement from the Ministry of Health, 48 laboratories confirmed that human cases of Swine Influenza type A were reported from the USA and Mexico.
The virus belongs to a new subtype (H1N1) not previously detected in pigs or humans. The situation in Mexico and other countries is currently being investigated by World Health Organisation (WHO).

Read more

Zuma Oyee

Posted: 27 Apr 2009 04:37 PM PDT

Jacob Zuma

Mu matora aherutse kuba muri Afrika y'Epfo muri iki cyumweru gishize, ishyaka ANC ryarwaniye ivanwaho rya Apartheid muri Afrika y'Epfo ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere n'amajwi hafi 66ku ijana bikaba biteganywa umukuru waryo Jacob Zuma ariwe uzaba perezida wa Afurika yepfo. Abakurikirana ibya politiki muri Afurika Y'Epfo bagahamya ko itorwa rye ari nk'igihembo abaturage ba Afurika Yepfo bamugeneye kubera ubwitange yagize mu kubohoza icyo gihugu. Mu by'ukuri imyitwarire ye muri iyi myaka isshize ntiyabaye nta makemwa kubera ibibazo bya ruswa byamuvuzweho, gufata abagore ku ngufu, kutamenya SIDA icyo ari cyo no kuba ari umuntu wiyigishije bamwe badakekaho ubushobozi buhagije ku kuyobora igihugu nka Afurika Yepfo ariko byose muri politiki birashoboka ni nko muri Football.

Rwanda-Urukingo Rushya ku Bana

Posted: 27 Apr 2009 04:26 PM PDT

Mu Rwanda bagiye gutangiza urukingo rushya ku bana


Mu Rwanda batangije urukingo rw'umusonga ku bana

vaccination, rwanda, childr
U Rwanda rugiye gutangiza umugambi wo gukingira abana indwara y'umusonga ndetse n'izindi zifata imyanya y'ubuhumekero.
U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri ku mugabane w'Africa gitangije urukingo nk'uru nyuma y'Afarica y'Epfo.
Imibare itangwa na minisetri y'ubuzima igaragaza ko 25% by'abana bapfa buri mwaka bazira indwara y'umusonga.


urukingo

Amakuru atangwa na ministeri y'ubuzima y'U Rwanda avuga ko uyu mugambi wo gukingira abana uzatangizwa uhereye mu karere k'U Bugesera gahana urubibi n'igihugu cy'U Burundi.
Uru rukingo ruteganirijwe akayabo ka miliyoni 32 z'amadolari mu gihe cy'imyaka 2 umugambi uzamara .
Indwara y'umusonga ni imwe mu ziza ku isonga y'izihitana ubuzima bw'abana benshi dore ko yonyine yihariye urugero rwa 25% y'abana bapfa buri mwaka,Ministri w'ubuzima Dr Richard Sezibera akavuga ko uru rukingo ruje igihe kigeze .


Richard Sezibera

Biteganijwe ko buri mwaka uyu mugambi uzajya ukingira abana bagera ku bihumbi 295 .
Uru rukingo ruzatangirwa ubuntu kuri buri mwana uruhawe mu gihe ikiguzi cyarwo cyagombye kuba amafranga y'amanyawanda akabakaba 12.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana –UNICEF rivuga ko U Rwanda rwatoranijwe ngo rube kimwe mu bihugu mbarwa bitangirizwamo uru rukingo kubera imigambi ihamye rufite muri gahunda zo gukingira abana .
Mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere U Rwanda ngo ni cyo gihugu cyonyine kigiye gutanga uru rukingo mu gihe muri Africa yose ruri mu bihugu bibiri birutanga inyuma y'Africa y'Epfo .

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...