u Rwanda Rwiteguye Gusubukura Umubano n'Ubufaransa

u Rwanda Rwiteguye Gusubukura Umubano n'Ubufaransa

Link to Amakuru y'u Rwanda

u Rwanda Rwiteguye Gusubukura Umubano n'Ubufaransa

Posted: 30 Nov 2009 02:51 PM PST

rose marie museminari



Mu kiganiro n'abanyamakuru ministre w'ububanyi n'amahanga Rosemary Museminali yavuze ko bagiye kugarura ubutwererane n'Ubufaransa.

Iki kemezo kije nyuma y'uruzinduko rw'umunyamabanga muri presidansi y' Ubufaransa, Claude Gueant.

Gueant yageze i Kigali ejo yoherejwe na Prezida Nicolas Sarkozy kubonana na Prezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo kwakira ubutumwa buvuye kuri Prezida Sarkozy, abakuru b'ibihugu bombi bumvikaniye gusubira mu nzira y'ubwumvikane.

Kimwe mu bibazo bikomeye byatumye ibihugu byombi bica umubano mu myaka itatu ishize, ni impapuro zatanzwe n'umucamanza w'umufaransa zihagarika bamwe mu bategetsi b'u Rwanda barimo n'umukuru w'igihugu.

Nubwo ministre Museminali atavuze ku mugaragaro niba izo nzitizi zavuyeho, atangaza ko iyi ari intangiriro.

Gusa u Rwanda ruvuga ko uyu mubano utazirengagiza gusaba Ubufaransa gukumira no gufata abakekwaho ibyaha bya jenoside bari ku butaka bw'iki gihugu, no gufata abarwanyi b'umutwe wa FDLR.

Ku ruhande rw'Ubufaransa bwo, buvuga ko mu minsi itarenze 15 buzohereza izina ryugomba kubuhagararira i Kigali.

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...