U Rwanda Rwinjiye muri Commonwealth

U Rwanda Rwinjiye muri Commonwealth

Link to Amakuru y'u Rwanda

U Rwanda Rwinjiye muri Commonwealth

Posted: 02 Dec 2009 08:30 PM PST

rwanda-commonwealth



U Rwanda rwabaye igihugu cya 54, mu muryango uhuza u Bwongereza n'ibihugu bwakoronije. Ukwinjira muri uwo muryango k'u Rwanda, byabereye mu nama yabereye I Tirinite na Tobado. U Rwanda, n'ubwo rwinjiye muri uwo muryango ntabwo rwigeze rukoronizwa n'u Bwongereza.

U Rwanda rwinjiye muri uwo muryango mu gihe za komisiyo zimwe z'uwo muryango zitari zirushyigikiye. Nka komisiyo iharahanira uburenganzira bwa muntu muri uwo muryango, yo yari zasabye ko baba baruretse, bakazabanza bakareba uko amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2010 azagenda.

U Rwanda rwari rwasabye kwinjira muri commonwealth mu mwaka wa 2006. Mu nama y'uwo muryango yabereye muri Uganda mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwari rwayitumiwemo nk'indorerezi.U Rwanda rwavuze ko kujya muri uwo muryango bizarufasha mu guteza imbere ubukungu, ishoramari , ubucuruzi, uburezin'ibindi.

U Rwanda rwinjiye muri uwo muryango, mu gihe u Rwanda rwiyemeje gukoresha ururimi rw'icyongereza cyonyine mu kwigisha, mu kazi, no mu bindi .


source

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...