Amakuru y'u Rwanda |
GENERAL MUDACUMURA MURI PROVINCE ORIENTALE Posted: 18 Feb 2009 05:18 AM CST Umuvugizi wa Umoja Wetu, ingabo zishyize hamwe z'u Rwanda na Kongo mu kurwanya FDLR aravuga ko Gen. Major MUDACUMURA, umuyobozi mukuru wa gisirikare wa FDLR ubu ngo arimo guhunga yerekeza muri Province Orientale ahagana muri Pariki ya Maiko. Hamuli avuga ko operations zo kurwanya FDLR zikomeje kugenda neza kandi ko intambara izarangira vuba. Ku byerekeranye nuko ingabo z'u Rwanda zigomba kuba zarangije ibikorwa byo kurwanya FDLR mu mpera z'uku kwezi kwa kabiri 2009, Hamuli avuga ko aribyo ingabo z'u Rwanda zizava muri Kongo ariko ko intambara yo kurwanya FDLR izakomeza gukorwa n'ingabo za Kongo kugeza FDLR itsinzwe. Kugeza ubu hamaze gufatwa abasirikare bakuru babiri ba FDLR aribo Anaclet Hitimana na Lt. Col Michel Habimana alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR. Abandi barwanyi ba FDLR benshi barafashwe abandi bemera kwishyikiriza Ingabo z'u Rwanda, hafashwe kandi n'intwaro nyinshi. Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Maj. Jill RUTAREMARA avuga ko Edmond Ngarambe ubu uri mu maboko y'ingabo z'u Rwanda akomeje kubaha amakuru nyayo ingabo zikeneye kugira ngo zitsinde FDLR. |
You are subscribed to email updates from Amakuru y'u Rwanda To stop receiving these emails, you may unsubscribe now. | Email Delivery powered by FeedBurner |
If you prefer to unsubscribe via postal mail, write to: Amakuru y'u Rwanda, c/o FeedBurner, 20 W Kinzie, 9th Floor, Chicago IL USA 60610 |
No comments:
Post a Comment