Amakuru y'u Rwanda |
Impunzi Zavuye i Nakivale Zirakirwa mu Rwanda Posted: 16 May 2009 02:30 AM PDT
Bamwe bavuga ko bari barambiwe ubuhungiro kandi ko biteguye gusubira ku misozi bakomokaho. Gusa ariko hari n'ikindi gice cy'abafite ubwoba bw'uko bazabaho dore ko nta kintu batahukanye kandi bakaba bari bamaze igihe kirekire barataye ingo zabo. Igice kinini cy'abamaze kugera mu Rwanda kuva igikorwa cyo kubacyura gitangiye mu ntangiro z'icyumweru kigizwe n'abana n'abategarugori. Abamaze kuza mu byiciro bibiri byageze mu Rwanda barakabakaba 300 cyakora inyuma haracyari abandi benshi. Ubwo nageraga ku kigo cya Croix-Rouge cya Gacuriro mu nkengero z'umujyi wa Kigali ari na ho bakirirwa nahahuriye na bamwe mu bayobozi b'uturere
Bari baje kwakira ababo dore ko hari abavukiye mu mahanga cyangwa bahunze ari bato cyane batari bazi ubutaka bw'u Rwanda. Ibikorwa byo kubavana mu makambi barimo ndetse no kubageza ku misozi aho bakomoka byishingirwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.
Itahuka ry'izi mpunzi rishingiye ku bwumvikane bwa Leta ya Uganda n'iy'U Rwanda Uganda ni cyo gihugu u Rwanda rwemeza ko gicumbikiye impunzi nyinshi zikomoka mu Rwanda, abenshi muri aba batahuka bakaba bari bamaze imyaka igera kuri 15 . Mu makambi 3 yakiriye impunzi z'Abanyarwanda habarurwaga abantu bagera ku bihumbi 20 bagomba kuba batahutse bose bitarenze impera z'ukwezi kwa karindwi. |
You are subscribed to email updates from Amakuru y'u Rwanda To stop receiving these emails, you may unsubscribe now. | Email delivery powered by Google |
Inbox too full? Subscribe to the feed version of Amakuru y'u Rwanda in a feed reader. | |
If you prefer to unsubscribe via postal mail, write to: Amakuru y'u Rwanda, c/o Google, 20 W Kinzie, Chicago IL USA 60610 |
No comments:
Post a Comment