Amakuru y'u Rwanda |
Rwanda-Gufungwa burundu mu Mwihariko Posted: 29 May 2009 05:48 AM PDT
Iki gihano kitari kimenyerewe mu butabera bw'u Rwanda giteganyirizwa abantu bahamijwe ibyaha bikomeye nka Genocide ndetse n'ubundi bwicanyi bukomeye Uhawe iki gihano agomba gufungirwa ahantu ha wenyine adashobora guhura n'izindi mfungwa kandi akaba adashobora kuba yagirirwa imbabazi zihabwa abandi bafunze. Iri tegeko ryemejwe n'urwego rwa mbere rw'inteko ishingamategeko rivuga ko uhawe igihano cya burundu cy'umwihariko afungirwa mu kato aho adashobora guhura n'abandi bantu bafunze. Itegeko rivuga ko igihano nk'iki gihabwa abahamijwe n'inkiko ibyaha by'ubugome ndengakamere nk'icyo kwica urubozo, icyaha cya genocide no gufata abana ku ngufu. Ibyo byaha mu bisanzwe byateganyirizwaga igihano cy'urupfu mbere y'uko gikurwa mu bitabo by'amategeko y'u Rwanda. Uhawe iki gihano ntashobora guhabwa imbabazi cyangwa ngo abe yafungurwa by'agateganyo atabanje kumara nibura imyaka makumyabiri mu munyururu. Igihano cya burundu y'umwihariko kikiri gishyashya mu mategeko y'u Rwanda cyari kimaze iminsi mike gisabirwa bamwe mu bahamijwe ibyaha bya genocide n'ubwo bwose abadepite bari bataremeza itegeko rikigenga . Ubwo igitekerezo cy'iki gihano cyari gitangiye kuvugwa mu Rwanda, umuryango urengera ikiremwamuntu Human Rights Watch wacyamaganiye kure uvuga ko kibangamiye cyane uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Uyu muryango ngo usanga iri tegeko riburizamo intambwe zari zimaze guterwa n'iki gihugu mu rwego rw'ubutabera nko kuba rwarakuyeho igihano cy'urupfu. Iri tegeko rishobora gutuma u Rwanda rugira ingorane mu mugambi warwo wo gusaba zimwe mu mfungwa ziri Arusha koherezwa mu Rwanda. Bishobora kandi gutuma umugambi wo gusaba ibihugu bicumbikiye abakekwaho Genocide kubashyikiriza inkiko z'iki gihugu biburizwamo. Byinshi mu bihugu bicumbikiye abanyabyaha b'Abanyarwanda byakomeje gutera utwatsi icyifuzo gisaba iyoherezwa ryabo mu nkiko zo mu Rwanda bivuga ko batahabona ubutabera bukwiye. Kugeza ubu u Rwanda rwari rumaze kuzuza gereza yujuje ibyangombwa bisabwa n'umuryango w'abibumbye mu rwego rwo kwitegura kuba rwakwakira zimwe mu mfungwa ziri mu maboko y'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Hari hamaze kandi gutunganywa ibyumba byaburanisha zimwe mu manza ubwo uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango. |
You are subscribed to email updates from Amakuru y'u Rwanda To stop receiving these emails, you may unsubscribe now. | Email delivery powered by Google |
Inbox too full? | |
If you prefer to unsubscribe via postal mail, write to: Amakuru y'u Rwanda, c/o Google, 20 W Kinzie, Chicago IL USA 60610 |
No comments:
Post a Comment