Prezida Kagame aramagana ruswa

Prezida Kagame aramagana ruswa

Link to Amakuru y'u Rwanda

Prezida Kagame aramagana ruswa

Posted: 27 Jul 2009 06:41 AM PDT

Prezida Paul Kagame
Prezida Paul Kagame
Kuri ubu harabarurwa umubare munini w'abategetsi basezerewe mu kazi ndetse n'abandi bari muri gereza bazira kuba barakoze mu kigega cya leta

Aya magambo y'umukuru w'igihugu yaraye ayavuze nyuma y'iminsi 2 gusa uwari umunyamabanga wa leta muri Ministre y'uburezi asezerewe bamwe bagakeka ko na we yaba yazize kunyereza umutungo wa rubanda .

Ubwo yarahiza abadepite batatu bashya ejo ku mugoroba, Prezident Paul Kagame yavuze mu magambo akarishye ko nta kwihangana kuzongera kubaho ku bantu bagaragayeho kunyereza umutungo w'igihugu .

Umukuru w'igihugu yavuze ko nta gihe iki kibazo kitavuzwe ariko rimwe na rimwe hakaba harakekwaga ubushobozi budahagije ku bashinzwe gucunga umutungo w'igihugu ariko ngo aho bigeze hari abamaze kubigira ingeso.

Aya magagambo y'umukuru w'igihugu aje nyuma y'iminsi 2 gusa umwe mu bagize leta ye Theoneste Mutsindashyaka asezerewe .

Kugeza ubu nta mpamvu y'iri sezererwa yari yamenyekana cyakora hari abakeka ko na we yaba yazize kunyereza umutungo w'igihugu dore ko hari n'abandi bafunze bazira amafranga yarigitiye mu ntara y'uburasirazuba ubwo yayiyoboraga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yabaye nk'uwemeza ibyakekwaga na bamwe.

Yavuze ko uyu mutegetsi yitabye ubushinjacyaha ku kibazo cy'aya mafranga yabuze gusa ngo kugeza ubu ibimenyetso byatuma akurikiranwa bikaba bidahagijje .

Imibare igaragaza ko ku bategetsi b'ibanze basaga 500 bagiyeho mu matora yo mu mwaka wa 2006 hafi y'igice cyabo bamaze kwirukanwa cyangwa bagategekwa kwegura .

Bamwe muri aba ubu bari muri gereza cyangwa barakurikiranwa bari hanze ku byaha byo kunyereza umutungo, ruswa cyangwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranije n'amategeko .

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...