U Rwanda rwasubukuye imibano n'Ubudagi

U Rwanda rwasubukuye imibano n'Ubudagi

Link to Amakuru y'u Rwanda

U Rwanda rwasubukuye imibano n'Ubudagi

Posted: 31 Jul 2009 03:55 AM PDT

U Rwanda n'u Budage byongeye kuzura
U Rwanda n'u Budage byongeye kuzura
Nta tangazo ryabanjirije iki gikorwa rimenyesha isubukurwa ry'umubano ariko gufungura za ambasade byari biri kwigwa

U Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo kwirukana uhagarariye u Budagge mu Rwanda mu kwezi kwa 11 k'umwaka ushize ubwo Madame Rose Kabuye yafatirwaga.

Bwana Elmar Timpe ni we waraye ashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda.

Hari hashize amezi 10 uwari uhari ategetswe gutaha kubera ubwumvikane buke bwatangiye nyuma y'itabwa muri yombi rya Madame Rose Kabuye, umukozi mukuru mu biro bya president Kagame.

Ifatwa rya Kabuye ryakurikiwe n'ihambirizwa ry'uhagarariye u Budage mu Rwanda ndetse n'intumwa y'U Rwanda mu Budage itegekwa kugaruka I Kigali.

Icyo gihe imyigaragambyo mu gihugu cyose yamaganye u Budage n'u Bufransa cyakora imiryango ifitanye isano na leta y'u Budage yo yakomeje gukora.

Bitandukanye n'uko byagendekeye iy'Abafransa yo yategetswe guhambira ubwo u Rwanda rwacanaga umubano n'iki gihugu.

Iyi ngingo igezweho nyuma y'iminsi ibihugu byombi bigerageza kubyutsa umubano ariko ku buryo busa n'ubuteruye .

Mu minsi ishize, Ministri w'ububanyi n'amahanga w'U Rwanda Madame Rosemary Museminari yari yatangeje ko igihugu kitaryama ngo gisinzire mu gihe gifitanye ubwumvikane bucye n'igihangange nk'U Budage.

Mu gihe iby'u Budage bisa n'ibivuye mu nzira, ikindi kibazo gikomeye kiracyategereje .

Nyuma y'imyaka ikabakaba itatu u Rwanda rucanye umubano n'u Bufransa nta kanunu kagaragara ko ibihugu byombi byaba byasubukura umubano vuba.

Kugeza ubu inyandiko zisaba itabwa muri yombi ry'abasirikare bakuru b'u Rwanda zasohorewe mu Bufransa ziracyariho kandi zigaragara nk'aho ari yo nyirabayazana y'ihagarikwa ry'umubano.

Ku ruhande rwa politiki, uretse uruzinduko rwa Ministri w'ububanyi n'amahanga Bernard Kouchner yagiriye i Kigali ndetse na President Zarkozy agahura na Kagame ubugira kabiri, nta kigaragara kindi cyakurikiye cyerekana ko ibintu byasubira mu buryo.

Perezida Kagame Yasubiyemo Leta

Posted: 31 Jul 2009 03:50 AM PDT

Prezida Pau Kagame
Prezida Pau Kagame
Abaministri babiri nibo bonyine basohotse na ho umwanya umwe wa Ministri uvanwaho

Abaministri birukanywe cyangwa bahinduriwe imyanya bose ni abo mu ishyaka FPR ry'umukuru w'igihugu na ho za Ministeri zikomeye nk'iy'imari n'ububanyi n'amahanga zikaba zagumanye abari basanzwe baziyobora.

Gouvernement yaraye itangajwe n'umukuru w'igihugu igizwe n'abaministri 21 mu gihe bari basanzwe ari makumyabiri na babiri.

Itangazo ryavuze ko Romain Murenzi yasabye kwegura ku mpamvu ze, ndetse nta n'icyavuzwe ko ushobora ku musimbura.

Ihinduka risa n'iryatunguranye ni irya Protais Musoni, umugabo uzwi cyane mu ishyaka riri ku butegetsi washinzwe gukurikirana ibibazo by'inama y'abaminitri agasimburwa na Christophe Bazivamo mu butegetsi bw'igihugu.

Madame Daphrose Gahakwa we yasezerewe muri Ministere y'uburezi akaba yashimbujwe Charles Muligande na we umenyerewe muri politiki y'iki gihugu.

Abaministri bari basanganywe imyanya ikomeye bayigumyemo kimwe na minitri w'intebe Bernard Makuza.

Madame Rosemary Museminari umaze kumenyekana cyane kubera ingufu ashyira mu kubyutsa umubano n'igihugu cya Congo/Kinshasa yagumye muri Ministere y'ububanyi n'amahanga kimwe na James Musoni wagumye mu y'imari.

Ihinduka rya leta ryabaye nk'iryatunguranye cyane kubera ko ryaje nyuma y'iminsi 4 gusa, umukuru w'igihugu yirukanye Theoneste Mutsindashyaka wari umunyamabanga wa leta muri Minitere yuburezi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru uyu munsi mu gitondo, Paul Kagame yongeye kunenga bamwe mu bategetsi ndetse asa n'utunga agatoki abari kumwe na we imbere y'abanyamakuru .

President Paul Kagame ahinduye gouvernement ye nyuma y'ijambo rikomeye yavugiye imbere y'abadepite ashimangira ko atazihanganira abategetsi bamunzwe na ruswa .

Kuri ubu abategetsi benshi biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi bari mu magereza kubera uruhare bakurikiranyweho mu micungire mibi y'umutungo w'igihugu .

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...