Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Kagame yanditse muri Financial Times

Posted: 09 May 2009 06:14 AM PDT

Paul Kagame yanditse muri Finantial Times

Prezida Kagame aratangira yibutsa inama iheruka kuba y'ibihugu 20 bikize kw'isi, abakuru b'ibyo bihugu bagahura n'ikigega mpuzamahanga, bakiga uburyo bakemura ikibazo cy'ubukungu kw'isi.


Ngo ikibabaje ariko n'uko abantu benshi bacyizera ko abo bakire bashobora gukemura ibibazo by'abakene bakoresheje amarangamutima hamwe no kwemera akayabo k'inkunga nyamara itajya iboneka nkuko babivuga. Prezida Kagame ati: twe tuba kandi tuyobora ibihugu bikennye twemera ko abakuru b'ibihugu bikize bafite umutima wo gufasha abakene ariko ko bagomba no kugira imitekerereze ku bakene.

Paul Kagame yatanze urugero rw'igitabo cyanditswe na Dambisa Moyo yise Dead Aid mu kinyarwanda wavuga ko ari Uguca imfashanyo. Ati haribyo Moyo yandika bikarishye: nko kuvuga ko imfashanyo zigomba gushira mu myaka 5, ati ariko buri gihe nakomeje kuvuga ko ibi ari ibintu tugomba kuganiraho, tukareba igihe iyo mfashanyo yashira n'uburyo bwiza yarangizwamo.


Prezida Kagame aravuga ko buri gihe imfashanyo itagiye igera ku nshingano zayo, urugero ngo ni nk'ibihumbi 17 by'abasirikare ba ONU bagiye gucungera umutekano muri Congo. Prezida Kagame ariko aravuga ati ntimunyumve nabi, twishimira inkunga itangwa n'ibihugu bikize, gusa ngo igomba guherekezwa n'ibyo twe twifuza kugeraho.

Urundi rugero Kagame atanga ni k'u Rwanda, igihugu ayobora. Ati mbwira abaturage bacu ko nta numwe ufitiye u Rwanda umwenda. Ati se n'ukubera iki umunyarwanda yumva aguwe neza iyo abeshwaho n'imisoro itangwa n'abantu bo mu bindi bihugu. Ati u Rwanda rufite intego zihanitse. Ubu ngo u Rwanda ruragerageza gukuba inshuro 7 ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu.

Mu myaka 10 ishize u Rwanda ngo rwashoboye kugabanya icya 2 cy'imfashanyo bakuraga mu mahanga, umwaka ushize ngo bongeye kugabanyaho ibice 11% nubwo isi yari mu kibazo cy'ubukungu. Ariko Prezida Kagame arasanga ko nubwo ibyo bishimishije, bazi neza ko inzira y'ubukire ikiri ndende. Iyo nzira ariko ngo bazayijyanamo n'abantu bafite imitekerereze ku bakene.

U Rwanda na Kongo bisubiye mu kubana neza

Posted: 09 May 2009 06:09 AM PDT

Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Joseph Kabila wa Kongo
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Joseph Kabila wa Kongo
Icyizere cyo kubyutsa uyu mubano cyari cyaratangiye mu mpera z'umwaka ushize ubwo impande zombi zatangiraga ibisa n'ibiganiro.

Ifatwa ry'umukuru wa CNDP ndetse n'igikorwa ingabo z'ibihugu byombi zahuriye zihiga abarwanyi ba FDLR, byagaragariye benshi nk'ikimenyetso cy'uko Kigali na Kinshasa biyemeje gusoza imyaka 10 bisheshe umubano.

Bwana Amandin Rugira wari umunyamabanga mukuru muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga ni we wahawe hingano zo gusibura amayira nyuma y'imyaka isaga 10 ibihugu byombi byari bimaze birebana ay'ingwe.

Icyizere cyo kongera gukingura ibiro bihagaraiye ibihugu byombi cyari cyagaragajwe ubwo abaminitri bombi batangiraga amanama y'uruhererekane amwe akabera Kinshasa n'aho andi akakirwa na Kigali.

Kugeza ubu Congo yo ntiratangaza izina ry'uyihagarariye mu Rwanda cyakora Ministri wayo w'ububanyi n'amahanga Alexis Tambwe Mwamba akaba aheruse gutangariza i Kigali ko ntakizabuza Kinshasa kohereza intumwa yayo mu Rwanda .

N'ubwo ibihugu byombi byari byaragiye bigerageza ibiganiro biteruye ndetse rimwe na rimwe babishishikarijwe n'amahanga, itabwa muri yombi ry'umukuru wa CNDP risa n'aho ari cyo kimenyetso cy'uko Congo n'U Rwanda byemera gusubukura umubano.

Ifatwa rya Laurent Nkunda ryabaye intambwe

Icyemezo kigena uhagarariye U Rwanda muri Congo gitangajwe nyuma y'amasaha make ,Ministri w'ubutabera wa Congo ashoje uruzinduko I Kigali .

Itangazo rusange rivuga ko,Ministri Luzolo Bambi na Tharicisse karugarama bemeje ishingwa ry'itsinda ry'impuguke zo kwiga amaherezo ya General Laurent Nkunda ufunguye ku butaka bw'U Rwanda .

Iri tsinda ngo rigomba kunononsora ingingo zose zamategeko arebana n'ihererekanya ry'abantu bashakishwa n'inkiko.

Kugeza ubu nta rukiko rwo mu Rwanda rwari rwemera gusuzuma ikibazo cya Nkunda n'ubwo abamwunganira bamaze kwiyambaza urwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ndetse n'urwa Rubavu ku Gisenyi.

Uko bigaragara amaherezo ya General Nkunda ashobora kugenwa n'icyemezo cya politiki dore ko amanama hagati y'impande zombie akomeje kwiga ku kibazo cye .

Birashoboka ko u Rwanda rwamushyikiriza Congo ku nyungu z'uyu mubano mushya.

Cyakora nanone haracyariho ingorane mu rwego rw'amategeko kuko U Rwanda ruvuga ko rutakohereza umuntu mu gihugu kicyemera igihano cy'urupfu nk'uko bimeze muri Congo/Kinshasa.

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...