Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Impunzi Zavuye i Nakivale Zirakirwa mu Rwanda

Posted: 16 May 2009 02:30 AM PDT

Abanyarwanda bataha bava Uganda barakirwa mu Rwanda
Abanyarwanda bataha bava Uganda barakirwa mu Rwanda
Bamwe bavuga ko bari barambiwe ubuhungiro kandi ko biteguye gusubira ku misozi bakomokaho.

Gusa ariko hari n'ikindi gice cy'abafite ubwoba bw'uko bazabaho dore ko nta kintu batahukanye kandi bakaba bari bamaze igihe kirekire barataye ingo zabo.

Igice kinini cy'abamaze kugera mu Rwanda kuva igikorwa cyo kubacyura gitangiye mu ntangiro z'icyumweru kigizwe n'abana n'abategarugori.

Abamaze kuza mu byiciro bibiri byageze mu Rwanda barakabakaba 300 cyakora inyuma haracyari abandi benshi.

Ubwo nageraga ku kigo cya Croix-Rouge cya Gacuriro mu nkengero z'umujyi wa Kigali ari na ho bakirirwa nahahuriye na bamwe mu bayobozi b'uturere

Bamwe mu bataha ntibaribwabone ubutaka bw'u Rwanda

Bari baje kwakira ababo dore ko hari abavukiye mu mahanga cyangwa bahunze ari bato cyane batari bazi ubutaka bw'u Rwanda.

Ibikorwa byo kubavana mu makambi barimo ndetse no kubageza ku misozi aho bakomoka byishingirwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.

HCR niyo izagyana abataha mu byaro iwabo

Itahuka ry'izi mpunzi rishingiye ku bwumvikane bwa Leta ya Uganda n'iy'U Rwanda

Uganda ni cyo gihugu u Rwanda rwemeza ko gicumbikiye impunzi nyinshi zikomoka mu Rwanda, abenshi muri aba batahuka bakaba bari bamaze imyaka igera kuri 15 .

Mu makambi 3 yakiriye impunzi z'Abanyarwanda habarurwaga abantu bagera ku bihumbi 20 bagomba kuba batahutse bose bitarenze impera z'ukwezi kwa karindwi.
Source-BBC

No comments:

Reba Video
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...